
Umuhanzi Kamikazi Dorcas, uzwi mu itsinda rya Vestine na Dorcas, yasabye abantu banyura mu bihe bikomeye gukomeza kugira ukwizera no kudatekereza ko Imana yabatereranye.
Dorcas yabigarutseho mu butumwa yashyize kuri Instagram ku wa 22 Nzeri 2026, bumara amasaha 24.
Yanditse ati: “Imana ntikugerageza ngo imenye ibikurimo, ahubwo ikugerageza ngo umenye ibiri muri wowe.”
Ubu butumwa bwaje mu gihe mushiki we, Vestine Ishimwe, akomeje kuvugwaho byinshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko ari muri gahunda yo gusaba gatanya n’umugabo we, Idrisa Jean Luc Ouédraogo.
Vestine na Dorcas bahigitse abarimo Mbonyi
Vestine yavuze ko yafashe iki cyemezo nyuma yo kumenya ko umugabo we yamuciye inyuma ndetse akanatera inda abandi bagore babiri.
Abantu batandukanye bakomeje gutanga ibitekerezo kuri iki kibazo, bamwe bashyigikira Vestine ndetse bamusaba gukomeza kuba hafi ya Dorcas muri ibi bihe.
Vestine na Idrisa Jean Luc Ouédraogo bashyingiranywe ku wa 5 Nyakanga 2026, mu birori byabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali.



