
Umuhanzikazi wo muri Uganda, Spice Diana, yahishuye ko kuva yatangira gukoresha telefone atarigera yigurira n’imwe, kuko izo amaze gutunga zose ari impano yahawe n’abafana be.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Spice Diana yavuze ko akenshi abafana be bamuha telefone nk’impano mu gihe yizihiza isabukuru y’amavuko, cyangwa bakazimuha mu gihe ari ku rubyiniro.
Uyu muhanzikazi yavuze ko na telefone akoresha ubu ari impano yahawe n’abafana be ku isabukuru y’amavuko yizihije mu Ukwakira 2025.
Spice Diana yasobanuye ko kuba isabukuru ye y’amavuko iba mu Ukwakira, ari na cyo gihe usanga telefone nshya zitandukanye ziba zasohotse ku isoko, bituma abafana be babona uburyo bwo kumutungura bakamuha impano.
Ati: “Isabukuru yanjye y’amavuko iba mu Ukwakira, kandi buri gihe bihurirana n’igihe telefone nshya ziba zasohotse. Ni yo mpamvu biba byoroshye ko abafana banjye bazimpamo impano.”
Spice Diana yavuze ko kugeza ubu atarigera yigurira telefone, kuko izo amaze gukoresha zose yazihawe n’abafana be bamushyigikira mu muziki we umunsi ku munsi.



