
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umunyamakuru Taikun Ndahiro afungwa iminsi 30 y’agateganyo, mu gihe akurikiranweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge no kwigomeka ku nzego zishinzwe umutekano.
Uyu mwanzuro wafashwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2026, nyuma y’uko umucamanza asanze hari impamvu zikomeye zituma Taikun Ndahiro akomeza gukurikiranwa afunze.
Ni nyuma y’uko ku wa 10 Nzeri 2026 Taikun yari yasabye Urukiko ko rumurekura, akajyanwa muri gahunda yo kumufasha kureka ibiyobyabwenge izwi nka ‘Rehab’, aho gufungwa iminsi 30 y’agateganyo nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabimusabiye.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Taikun Ndahiro akurikiranweho icyaha cyo kwigomeka ku nzego zishinzwe umutekano n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Bwavuze ko ku wa 26 Kanama 2026, Umudaso witwa Jean Pierre n’umupolisi witwa Gasasira bagiye iwe nyuma yo guhamagarwa na Kubwayo Lenzo uzwi nka Dj Lenzo, nyuma yo kumusanga mu nzu babanagamo arimo kugerageza kwitwikiramo.
Ku cyaha cyo kwigomeka ku nzego zishinzwe umutekano, Ubushinjacyaha bwavuze ko Taikun, aho gukorana n’abashinzwe umutekano, yakubise Umudaso umugeri ndetse akagerageza gufungurira imbwa ye kugira ngo ibarye abari aho, ariko ntibyakunda.
Ku bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Taikun Ndahiro yasanzwemo igipimo cy’urumogi cya 280. Ibi ni na byo bwashingiyeho busaba ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.
Taikun yemeye ko yakoreshaga urumogi kuva muri Gicurasi 2025, kandi ko yari azi ko kurukoresha ari icyaha. Gusa yabwiye Urukiko ko yatangiye urugendo rwo kurureka muri Mata 2026.
Yasobanuye ko muri urwo rugendo yahuye n’imbogamizi kuko Dj Lenzo babanaga yakundaga kurunywa ndetse akanaruzana mu rugo, ibintu byatumye na we yongera kurunywa.
Taikun yavuze ko yaje gufata umwanzuro wo gutandukana na Dj Lenzo, ariko uyu akabyanga. Icyo kibazo cyagejejwe muri RIB, aho bavuganye ku bintu Dj Lenzo yagombaga gusohokana mu nzu, ariko na bwo ntiyemera kuhava.
Taikun yavuze ko nyuma y’uko Dj Lenzo yanze kuva mu nzu, yasohoye bimwe mu bintu bye, asigamo igitanda, hanyuma atwika impapuro agamije kumutera ubwoba kugira ngo ave muri iyo nzu.
Yavuze ko ari muri ibyo bikorwa ubwo yabonaga abapolisi babiri n’Umudaso umwe bageze iwe, bakamusaba ko bamwambika amapingu. Yemeye ko habayeho gushyamirana kuko yanze kuyambara, ariko umwunganizi we mu mategeko avuga ko icyo gihe Taikun yari yambaye akenda k’imbere gusa.
Taikun yahakanye ibyo gukubita abashinzwe umutekano, avuga ko iyo aza kuba yarabakubise nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga, yari kuba akurikiranweho n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, aho kuba kwigomeka ku nzego zishinzwe umutekano.
Umwunganizi we mu mategeko na we yagaragaje ko iyo Taikun aza kuba yarakubise abashinzwe umutekano, ikirego cyari kuba gikwiye guherekezwa na raporo ya muganga igaragaza ibikomere.
Ku bijyanye n’ibyavuzwe ko Taikun yageragezaga kwiyahura, yavuze ko atari byo. Yasobanuye ko yatwitse impapuro mu rwego rwo gutera ubwoba Dj Lenzo kugira ngo ave mu rugo, avuga ko iyo aba yari afite umugambi wo kwiyahura, yari gutwika umufariso baryamagaho aho gutwika impapuro.



