
Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yatangaje ko tariki ya 15 Nzeri, umunsi yizihizaho isabukuru y’amavuko, wagizwe umunsi w’ikiruhuko uzajya wizihizwa buri mwaka mu gihugu.
Nk’uko ikinyamakuru Herald cyabitangaje, uyu munsi mushya w’ikiruhuko uzitwa Umunsi wa Munhumutapa, ugamije kwizihiza ingoma ya Mutapa, ubwami bw’Abashona bwabayeho mbere y’ubukoloni mu bice bigize Zimbabwe na Mozambique muri iki gihe.
Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko uyu munsi uzajya wizihizwa buri mwaka guhera ubu.
Uyu munsi w’ikiruhuko uje mu rwego rwo kwibutsa amateka y’ubwami bwa Mutapa ndetse no kugaragaza isano hagati y’umurage w’icyo gihe n’iterambere rya Zimbabwe muri iki gihe.
Guverinoma ivuga ko iri terambere rigaragarira mu bikorwa remezo, kwihaza mu biribwa ndetse no mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.
Umukozi mukuru wa Leta yavuze ko iri tangazo ari uburyo bwo kwizihiza ibyagezweho mu mateka ndetse n’ibimaze kugerwaho muri iki gihe.
Icyakora, iki cyemezo kije mu gihe Perezida Mnangagwa ari mu bikorwa byo guhindura imiterere y’imiyoborere y’igihugu.
Muri Nyakanga, Mnangagwa yashyize umukono ku mavugurura y’Itegeko Nshinga, akuraho amatora ya Perezida ataziguye, ndetse yongerera manda y’inteko ishinga amategeko n’igihe cya Perezida kuva ku myaka itanu kugera kuri irindwi.
Aya mavugurura yemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, bituma igihe Mnangagwa azamara ku butegetsi gishobora kugera mu 2030.
Itegeko Nshinga ryavuguruwe ryakuyeho uburyo abaturage bahitagamo Perezida mu buryo butaziguye, aho ubu abagize Inteko Ishinga Amategeko ari bo bazajya bagira uruhare mu guhitamo Perezida.
Mnangagwa w’imyaka 83, ayoboye Zimbabwe kuva mu 2017, ubwo yasimburaga Robert Mugabe wari umaze imyaka myinshi ayoboye iki gihugu.





