
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuba umuntu afite ubuhanga no kuba indashyikirwa mu kazi bidahagije kugira ngo abashe kubaka urugo rukomeye kandi rurambye, ashimangira ko urukundo, ukwizerana, kwihangana n’indangagaciro zishingiye ku Mana ari ingenzi mu kubaka umuryango uhamye.
Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru muri Serena Hotel, ubwo yari mu bitabiriye iteraniro ngarukamwaka ryiswe ‘Young Leaders Prayer Breakfast’, rihuza abayobozi bakiri bato, abashakanye ndetse n’urubyiruko ruri mu rugendo rwo gushinga ingo.
Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko kubaka urugo bitangirana n’urukundo no kwizerana, ariko ko ubuzima bushobora kutagenda nk’uko abantu babuteganya, ndetse rimwe na rimwe ingo zikagera no ku gutandukana.
Yavuze ko ibibazo umuntu ashobora guhura na byo mu rugo bitagomba gufatwa nk’igipimo cy’agaciro ke cyangwa ukwizera kwe, kuko ubuhanga umuntu agira mu kazi atari bwo bwonyine bumufasha guhangana n’ibibazo byo mu muryango.
Ati: “Kuba umuhanga byagufasha kuba indashyikirwa mu kazi, ariko iyo bigeze mu rugo, imibanire yawe n’uwo mwashakanye, uburere uha abana bawe no kurinda ubumwe bw’umuryango mu gihe cy’ibibazo, ni bwo ubuhanga bwawe bugaragara. Ntabwo kugira ubwenge bihagije gusa; hakenewe n’izindi mbaraga n’indangagaciro zubakiye ku Mana, yo mugenga wa byose.”
Madamu Jeannette Kagame kandi yibukije abayobozi bakiri bato ko icyizere bahawe kijyana n’inshingano zikomeye bagomba kuzuza.
Yavuze ko kugira imitekerereze, imyitwarire n’imyumvire biboneye bibafasha kubaka imibanire myiza mu miryango yabo, ari nako bahangana n’impinduka zizanwa n’iterambere, ikoranabuhanga ndetse n’ibibazo by’ubukungu.
Yashimangiye ko igisekuru cy’abayobozi bakiri bato cyagiriwe icyizere gikomeye, ariko ko icyo cyizere kigomba kujyana n’inshingano zikomeye kurushaho.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abayobozi bakiri bato basabwa kugira imitekerereze, imyumvire n’imyitwarire iboneye kugira ngo bazashobore kubana neza n’ababo, ndetse banabashe guhangana n’ibibazo biri mu isi ya none.
Ku bwe, kuba umuntu afite umwanya ukomeye cyangwa ari umuhanga mu mwuga ntibihita bivuga ko aba afite ubuhanga bwo kubaka urugo, kuko rwo rusaba ubundi bumenyi, kwihangana, urukundo, ukwizerana ndetse n’indangagaciro.
Ibi Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho mu gihe imibare y’imanza zirebana no gutandukana kw’abashakanye ikomeje gutera impungenge.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko mu 2026, imanza zijyanye no gutandukana kw’abashakanye mu nkiko zose zageze kuri 6.799, ziyongera ku kigero cya hafi inshuro 2.5 ugereranyije n’igihe cyabanje.






