
Mu gihugu cya Hongrie habereye irushanwa ridasanzwe ryahuje abantu bakora umwuga wo gucukura imva, aho bapimaga umuvuduko, ubuhanga n’ubushobozi bwo gutegura imva ikurikije ibipimo byagenwe.
Iri rushanwa ryabereye ku irimbi ryo mu mujyi wa Nyergesújfalu, mu majyaruguru ya Hongrie, ritegurwa n’umuryango ukora ibikorwa bijyanye no gucunga no kwita ku marimbi muri iki gihugu.
Abateguye iri rushanwa bavuze ko imwe mu ntego zaryo yari uguhindura imyumvire abantu bamwe bafite ku mwuga wo gucukura imva, ndetse no gutuma abantu barushaho gutinyuka kuganira ku rupfu n’ibijyanye no gusezera ku batakiriho.
Abantu 38 ni bo bitabiriye iri rushanwa, bakora amakipe 19, buri kipe igizwe n’abantu babiri. Bahawe ibikoresho by’ibanze birimo amasuka, maze batangira gucukura mu butaka bwari bukomeye cyane kubera igihe kirekire cy’izuba.
Abahatanye bapimwe cyane cyane ku muvuduko bakoresheje mu gucukura no gutunganya imva. Icyakora, umuvuduko si wo wonyine wabarwagaho, kuko hanarebwaga niba imva yateguwe neza kandi ikurikije ibipimo byari byashyizweho.
Robert Nagy, wegukanye umwanya wa mbere ari kumwe na mugenzi we Laszlo Kiss, yavuze ko nubwo muri iri rushanwa hibandwaga ku kwihuta, mu kazi gasanzwe hakenerwa kwitonda no gukora neza kugira ngo imva ibe yujuje ibisabwa.
Ikipe yabo ni yo yaje ku isonga nyuma yo kurangiza gucukura no gutegura imva mu isaha imwe n’iminota 21, ikurikije amabwiriza yari yashyizweho n’abateguye iri rushanwa.
Abateguye iki gikorwa basobanuye ko batari bagamije guhindura urupfu ikintu cyo kwishimisha, ahubwo ko bifuzaga kugaragaza uruhare n’agaciro k’abakora imirimo ijyanye no gutegura ahashyingurwa abantu.
Bavuze ko gucukura imva ari umwuga ufite uruhare rukomeye mu gutegura umuhango wo gushyingura, bityo ko ukwiye guhabwa agaciro no kubahwa nk’indi myuga yose isaba ubumenyi, ubuhanga n’ubushobozi.
Iri rushanwa ryabaye uburyo bwo kwerekana ko n’umwuga wo gucukura imva usaba ubuhanga n’ubwitange, kandi ko abakora uyu murimo bagira uruhare rukomeye mu gutuma umuhango wo gusezera ku witabye Imana ugenda neza.





