
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Ngoga Fabrice, yahakanye icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye akurikiranyweho, avuga ko hari amakuru n’amatariki byongewe kuri sheki yari yasinye.
Shema Ngoga Fabrice yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026, mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Akurikiranyweho gutanga sheki zitazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Shema yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 11 Kanama 2026.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Shema yatanze sheki ebyiri zitazigamiye, imwe ifite agaciro k’ibihumbi 400 by’Amadolari, indi ikaba ibihumbi 200 by’Amadolari.
Bwavuze ko izi sheki zagombaga kubikuzwa tariki ya 5 Kanama 2025, zikaba zaraturutse ku masezerano hagati ya Africa Medical Supply, ikompanyi ya Shema Ngoga Fabrice icuruza ibikoresho by’ubuvuzi, na ABZL General Trading LLC.
Aya masezerano yasinywe tariki ya 23 Mutarama 2024, afite agaciro karenga miliyoni y’Amayero, aho impande zombi zari zumvikanye ko amafaranga azishyurwa mu minsi 60.
Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma y’uko amasezerano atubahirijwe, Shema yakomeje gusaba ko bamutegereza, abizeza ko azishyura, kugeza ubwo yabahaga izi sheki ebyiri zo muri I&M Bank.
Bwavuze ko I&M Bank yemeje ko izi sheki zitari zizigamiye, kuko hagati ya tariki ya 1 n’iya 8 Kanama 2026, konti ya Africa Medical Supply yariho Amadolari 1,183 gusa.
Ubwo Shema yabazwaga na RIB, yemeye ko hagati ya tariki ya 1 n’iya 10 Kanama 2026 ayo mafaranga atari kuri konti.
Shema avuga ko sheki zashyizweho ibitari mu masezerano
Mu kwiregura kwe, Shema Ngoga Fabrice yahakanye ibyo aregwa, avuga ko koko afitanye amasezerano na ABZL General Trading LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ikompanyi ikora muri serivisi z’imari mu bucuruzi.
Yasobanuye ko ibicuruzwa bahaga Africa Medical Supply byajyaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse ko bari basanzwe bafitanye andi masezerano yari yaragenze neza.
Yavuze ko muri Gicurasi 2024 yishyuye ibihumbi 400 by’Amadolari kuri konti ya ABZL iri Abu Dhabi, nk’uko byari biteganyijwe.
Muri Ukuboza 2024, yongeye kwishyura ibindi bihumbi 400 by’Amadolari kuri iyo konti, ariko amafaranga aza kumugarukira, abwirwa ko konti yari yoherejweho yari ifite ikibazo.
Shema yavuze ko yahise amenyesha abo bakoranaga, abasaba kumuha indi konti yagombaga kwishyurwaho amafaranga.
Avuga ko ari bwo havutse ikibazo hagati y’abanyamigabane, buri ruhande rushaka ko amafaranga ashyirwa kuri konti yarwo.
Yasobanuye ko mu gihe bari batarumvikana kuri konti igomba kwishyurwaho, yasinye sheki ebyiri ariko ntiyazishyiraho amatariki.
Shema yavuze ko umwe mu banyamigabane, ari na we watanze ikirego, yafashe izo sheki akongeraho amagambo n’amatariki atari yamuhaye uburenganzira bwo gushyiraho.
Yavuze ko yashyizwemo itariki ya 5 Kanama 2026 ndetse n’amabwiriza y’uko amafaranga yagombaga kwishyurirwa kuri US Bank yo muri Amerika.
Shema yavuze ko bitumvikana ukuntu sheki yari igenewe kwishyura kompanyi yo muri Dubai yaje gusanga igomba kwishyurirwa muri Amerika.
Yongeye kuvuga ko Ubushinjacyaha budashobora kugaragaza sheki y’umwimerere iriho kashe ya banki igaragaza ko itazigamiye.
Umwunganizi we na we yagaragaje ibibazo ku matariki
Umwunganizi mu mategeko wa Shema Ngoga Fabrice yavuze ko iki kibazo gishingiye ku masezerano y’ubucuruzi hagati y’amasosiyete abiri, bityo ko hakwiye gusuzumwa niba koko gifite ishingiro ryo kuvamo ifungwa.
Yasabye Urukiko gusuzuma neza ibimenyetso by’Ubushinjacyaha, cyane cyane ku bijyanye n’amatariki izi sheki zavuzweho.
Yavuze ko I&M Bank yazitesheje agaciro tariki ya 16 Nyakanga 2026, mu gihe US Bank na yo yari yarazitesheje agaciro muri Kamena 2026.
Yagaragaje ko ibi biteye urujijo kuko Ubushinjacyaha buvuga ko Shema yazisinye tariki ya 5 Kanama 2025.
Umwunganizi yavuze kandi ko ubu kuri konti ya Africa Medical Supply hari amafaranga ahagije, ndetse ko bashyize muri sisitemu uburyo bwo kwishyura ibihumbi 600 by’Amadolari.
Yasabye RIB kubafasha kubona uko ayo mafaranga akurwa kuri konti kugira ngo yishyurwe ABZL.
Shema yasabye gufungurwa
Shema Ngoga Fabrice yasabye Urukiko ko rumurekura agakurikiranwa ari hanze, avuga ko afite ubushake bwo kwishyura kandi ko atateganya gutoroka ubutabera.
Yavuze ko Africa Medical Supply iri ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, aho abantu 28 bayigiriye icyizere.
Yavuze kandi ko we na kompanyi ye nta kibazo bafite muri CRB, ndetse ko kuba yaragiriwe icyizere cyo kuyobora FERWAFA ari kimwe mu bimenyetso by’uko atatoroka ubutabera.
Yavuze ko mu gihe byaba ngombwa, yiteguye gutanga ingwate y’imitungo ye ifite agaciro karenga miliyari 5 Frw.
Shema kandi yavuze ko afite ubushake bwo kwishyura, ndetse ko bamaze gutangira ibiganiro n’umunyamategeko wa ABZL General Trading LLC kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Yavuze ko amafaranga yo kwishyura ahari, ariko ko batayakura kuri konti kuko RIB ari yo yayifunze.
Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa iminsi 30
Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Shema n’uruhande rwe bavuga ko bari mu nzira zo kwishyura bitakuraho ko hakwiye gukurikiranwa icyaha aregwa cyo gutanga sheki itazigamiye.
Bwasabye Urukiko ko Shema Ngoga Fabrice afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Umucamanza yagaragaje ko hari urujijo ku sheki ebyiri zifite nimero imwe, aho umwimerere udafite itariki, mu gihe kopi yayo iriho itariki ishobora kuba iya tariki ya 8 Kanama 2025 cyangwa iya 5 Kanama 2025.
Yavuze ko izi sheki ziri mu nyandiko zashyizwe muri sisitemu y’Urukiko kandi ko ziriho umukono wa Shema.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo RIB yandikiraga banki iyibaza niba izi sheki zari zizigamiye, banki yasubije ko zitari zizigamiye kuko kuri konti ya Africa Medical Supply hariho Amadolari asaga 1,000 gusa.
Mu gusoza kwisobanura, Shema yongeye kugaruka ku kibazo cy’amatariki.
Ati: “Ubushinjacyaha budusobanurire uburyo watanga sheki mu kwa Munani, ikisanga yateshejwe agaciro na banki mu kwa Gatandatu. Nta masezerano nari mfitanye na US Bank ku buryo nayishura. Ubushake bwo kwishyura burahari, mu isaha imwe byaba bikunze.”
Yongeye kuvuga ko atuye mu Rwanda, afite umugore ukora ndetse n’abana biga, bityo ko nta mpamvu yatuma atoroka ubutabera ngo asige umuryango we.
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwavuze ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Shema Ngoga Fabrice uzasomwa tariki ya 2 Nzeri 2026.






