
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yabonye inguzanyo nshya y’amafaranga arenga miliyari 280 Frw, azifashishwa mu ngengo y’imari ya Leta no mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.
Izi nguzanyo zirimo miliyoni 82 z’Amayero, angana na miliyari 140 Frw, ndetse na miliyari 15 z’Amayeni y’u Buyapani, angana na miliyari 138 Frw.
Aya mafaranga azishyurwa mu gihe cy’imyaka 15, aho imyaka itandatu ya mbere u Rwanda rutazaba rugomba kwishyura umwenda w’ibanze.
Ni ubwa mbere u Rwanda rubonye inguzanyo mu Mâyeni akoreshwa mu Buyapani. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko iyi ari intambwe izafasha igihugu kwagura amasoko gikuramo inguzanyo no kurushaho kwegera abashoramari bo muri Aziya.
Iyi nguzanyo yatanzwe ku ngwate y’Itsinda rya Banki y’Isi, muri gahunda y’u Rwanda yo gushaka inguzanyo ku nyungu zoroheje, mu gihe rukomeje gucunga neza uburyo imyenda y’igihugu izajya yishyurwa.
Imyaka itandatu u Rwanda ruzamara rutaratangira kwishyura umwenda w’ibanze yateganyijwe ku buryo kwishyura bizatangira nyuma y’uko Eurobond igihugu gisanzwe gifite izaba imaze kurangira.
Ibi bigamije kwirinda ko u Rwanda rwagira imyenda myinshi igomba kwishyurwa mu gihe kimwe.
Biteganyijwe ko amafaranga azava muri iyi nguzanyo azakoreshwa mu ngengo y’imari ya Leta, cyane cyane mu bikorwa bijyanye n’ibikorwa remezo, ubuzima n’imirire, uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere inganda.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko kuba u Rwanda rutangiye kubona inguzanyo mu Mâyeni ari uburyo bwo kwagura amasoko igihugu gikuramo imari no gukomeza kubona inguzanyo ku buryo burambye.






