
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagabiye umukobwa we Patience Rwabwogo inka 50 nyuma yo kwimikwa nk’Umusenyeri w’Itorero rya Covenant Nations Church yashinze.
Ibi byabaye ku wa 23 Kanama 2026, mu muhango wabereye ahitwa Covenant Hill i Maya muri Uganda, aho Patience Rwabwogo yimikiwe ku rwego rw’ubuyobozi bw’ikirenga bw’iri torero rikorera muri Uganda no mu bindi bihugu.
Uyu muhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, barimo abayoboke b’iri torero, abanyapolitiki bo muri Uganda ndetse n’Umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni.
Mu ijambo rye, Perezida Museveni yavuze ko mu muco wabo iyo umuntu akoze ikintu cyiza ahabwa impano. Ni muri urwo rwego yavuze ko we na nyina wa Patience bafatanyije kumugabira inka 50.
Ati: “Mu muco wacu iyo umuntu akoze ikintu cyiza tumuha impano. Ngabiye Patience inka 50 kandi izo nka mfatanyije na nyoko kuziguha.”
Museveni yashimiye Imana ku bw’intambwe ikomeye umukobwa we agezeho, avuga ko ari ibintu bikomeye ku muryango we kuko mu mateka yawo nta muntu wari warigeze agera ku rwego rukomeye mu by’iyobokamana.
Ati: “Mu myaka yose ishize nta n’umwe mu muryango wanjye wari warigeze aba n’umukateshisiti. Ni yo mpamvu nshimira Imana kuba ubu tugize Musenyeri w’umuryango wacu.”
Yakomeje avuga ko nubwo yari asanzwe azi Bibiliya kuko yayigaga buri munsi kuva afite imyaka 12, inyandiko za Patience Rwabwogo zamufashije kurushaho gusobanukirwa bimwe mu byo atari asanzwe azi.
Museveni yavuze ko yatangajwe n’uburyo umukobwa we yasobanuraga bimwe mu bintu byo muri Bibiliya, anavuga ko ari we wamweretse ko abakomoka kuri Loti ndetse n’abakomoka kuri Esawu, umuvandimwe wa Yakobo, atari Abayahudi.
Perezida Museveni yanagarutse ku mateka y’amadini muri Uganda, avuga ko Islam ari ryo dini ryageze muri iki gihugu mbere mu 1841, rikurikirwa n’Abangilikani mu 1877 ndetse n’Abagatolika mu 1879.
Kuri ubu, Uganda ifite amadini n’amatorero menshi ya Gikirisitu, harimo na Covenant Nations Church yashinzwe na Patience Rwabwogo, ubu akaba amaze no kwimikwa nk’Umusenyeri waryo.







