
Perezida w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Cardinal Antoine Kambanda, yashimiye abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga barimo Kagarara, Nishimwe Solange ndetse n’abanyamakuru Basile Uwimana na Murungi Sabin, ku ruhare bagira mu kugeza ku rubyiruko ubutumwa bwiza kandi bwubaka umuryango nyarwanda.
Ibi Cardinal Kambanda yabivugiye mu muhango wo gusoza Ihuriro rya 23 ry’Urubyiruko Gatolika ku rwego rw’Igihugu, ryabereye muri Diyoseze Gatolika ya Byumba, mu Karere ka Gicumbi.
Iri huriro ryatangiye ku wa 19 Kanama 2026, risozwa ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026.
Mu ijambo rye, Cardinal Kambanda yavuze ko hari urubyiruko rukurikirwa n’abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga rwahisemo gukoresha ubwo bwamamare mu gutanga ubutumwa bwiza, bugamije kubaka urubyiruko n’umuryango nyarwanda.
Yashimiye by’umwihariko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bafite abantu benshi babakurikira, abasaba gukomeza gukoresha izo mbuga mu buryo bwubaka.
Ati: “Hari urubyiruko rwa ‘Catholic Influencers’ nakunze cyane, baherutse kumbwira bati: ‘Ko dukurikirwa n’abantu benshi, cyane cyane urubyiruko, nimuduhe ubutumwa bwubaka twajya tugeza ku badukurikira ku mbuga zacu.’”
Yakomeje agira ati: “Bafite ababakurikira benshi, rubyiruko murabazi. Sinatinya kuvuga amazina, ba Sabin Murungi, Basile Uwimana, Solange Nishimwe na ba Kagarara n’abandi, urutonde ni rurerure. Bashaka gukoresha imbuga nkoranyambaga batanga ubutumwa bwiza nk’ubu bwubaka, mukomereze aho.”
Minisitiri Utamatwishima yagarutse ku bibazo byugarije urubyiruko
Uyu muhango wari witabiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Utamatwishima Jean Nepo Abdallah, wavuze ko nubwo hari ibibazo bimwe byagabanutse, hakiri ibindi bibazo bikomeye bibangamiye urubyiruko.
Yavuze ko hakenewe kongera imbaraga mu kubaka imiryango ikomeye, kuko ari yo shingiro ry’urubyiruko rufite ejo hazaza heza.
Ati: “Iyi gahunda twahereyeho yo kurwanya ibyuma hari ibindi bibazo byinshi bibangamiye urubyiruko. Abantu bakoze ubusesenguzi basanga tugomba gusubira mu miryango kugira ngo tugire imiryango ikomeye. Turifuza umuryango ukomeye kuko ni wo uzavamo urubyiruko rukomeye.”
Minisitiri Utamatwishima yavuze kandi ko nubwo ikoreshwa ry’ibyuma ryagabanutse, hari ibindi biyobyabwenge biri kuzamuka.
Ati: “Ibyuma dusa n’abamaze kubica, ariko urubyiruko ruraca mu gikari ruti: ‘Icyaka kiratwishe, cyabaye icyorezo.’ Nka hano muri Gicumbi twatangiye kubona kuzamuka kwa Kanyanga. None se urava ku cyuma ujye kuri Kanyanga, uraba uvuye he ujya he?”
Yanavuze ko imbuga nkoranyambaga na zo zishobora kugira uruhare mu kuyobya urubyiruko iyo zidakoreshejwe neza.
Ati: “Icya kabiri hari ibindi bintu byinshi bitwangiza, dufite urubyiruko rutagikora akazi rwirirwa ku mbuga nkoranyambaga runahakorera ibintu bitari mu mucyo. Ikintu kitwa imbuga nkoranyambaga tugishyiremo imbaraga, buri wese abe ijisho rya mugenzi we.”
Hasabwe ubufatanye mu kurwanya abana bata ishuri
Minisitiri Utamatwishima yanagaragaje ikibazo cy’abana bacikiriza amashuri, avuga ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’ababyeyi kugira ngo abana bakomeze amashuri kugeza bayarangije.
Yavuze ko ababyeyi bakwiye gukomeza kwigishwa kugira ngo barusheho gusobanukirwa uruhare bafite mu gufasha abana gukomeza amashuri.
Yanavuze ko iyo harebwe abantu bari mu magereza no mu bigo ngororamuco, hafi 80% baba batararangije amashuri, benshi bararangirije ku mashuri abanza.
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yo mu 2025 yagaragazaga ko umubare w’abana bava mu ishuri muri rusange wari 5,2%, mu gihe intego yari kuwumanura ukagera kuri 4,8% mu mwaka w’amashuri wa 2025/26.
Ibi byagaragajwe mu gihe inzego zitandukanye zikomeje gushishikariza urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwubaka, no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye urubyiruko n’umuryango nyarwanda.




