
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Révérien Ndikuriyo, yatangaje ko hatagize igihinduka mu zindi gahunda ze ashobora kuza i Kigali, aho azaba aherekeje ikipe ya Aigle Noir abereye umuyobozi.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru i Burunga ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Kanama 2026, cyibanze ku bibazo bitandukanye u Burundi buhanganye na byo muri iki gihe.
Ndikuriyo yavuze ko azajyana i Kigali n’abakinnyi ba Aigle Noir, ikipe abereye umuyobozi, izaba ije gukina umukino wo kwishyura na Al Hilal mu mikino ya CAF Champions League.
Avuga ku mubano w’u Burundi n’u Rwanda utifashe neza muri iki gihe, yavuze ko nubwo hari ingorane, guhanahana amakuru byakomeje. Yasobanuye kandi ko nubwo umupaka wo ku butaka ufunze, inzira zo mu kirere zigifunguye.
Muri icyo kiganiro, Ndikuriyo yashimiye abahoze bayobora u Burundi, by’umwihariko Pierre Nkurunziza na Perezida Évariste Ndayishimiye, anagaragaza uburyo Leta ikomeje gukorana n’abaturage.
Yanavuze ku myiteguro y’amatora, asaba ko hakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo azabe mu bwisanzure no mu mahoro. Yagarutse kandi ku kibazo cy’inkongi z’umuriro zibasira amasoko, asaba abantu kwirinda kwihutira gufata imyanzuro mbere y’uko haboneka ibimenyetso.
Ndikuriyo yanagaragaje ko hakenewe kunoza ireme ry’itumanaho n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, anasobanura impamvu hari bimwe mu binyobwa bisembuye byakuwe ku isoko.






