
Umuhanzi Bruce Melodie yagaragaje ko umuziki ushobora kurenga imyidagaduro, ugatanga ubutumwa bushobora kugira uruhare mu guhindura imibereho y’abantu, binyuze mu ndirimbo ye nshya yise ‘Hamwe Natwe’.
Muri iyi ndirimbo, Bruce Melodie ashimangira akamaro ko gufatanya no gukoresha impano n’ubushobozi mu guteza imbere ubuzima. Ashishikariza cyane urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe rufite, ahubwo rukayabyaza umusaruro.
‘Hamwe Natwe’ kandi ikubiyemo ubutumwa bwo kurwanya ubukene, guhanga imirimo no kugira icyizere cy’ejo hazaza. Bruce Melodie agaragaza ko impinduka zishoboka igihe abantu bahuje imbaraga kandi buri wese akagira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza.



