
Umuhanzi w’Umunyarwanda, Dr Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close, yavuze ko akumbuye kongera guhura n’abakunzi be bakunda ibihangano bye, ahamya ko ari gutegura igitaramo kizaba mu minsi iri imbere.
Tom Close yabigarutseho nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Look At Me’, ari na yo yabaye iya mbere mu ndirimbo 16 zigize Album ye nshya yise ‘Sunshine’, itegerejwe gusohoka mu cyumweru gitaha.
Uyu muhanzi yavuze ko nubwo kugeza ubu nta tariki nyayo aratangaza, hari igitaramo arimo gutekereza gukora kugira ngo yongere guhura n’abakunzi be.
Ati: “Nanjye nkumbuye kubabona ndi ku rubyiniro. Sinavuga ngo ni uyu munsi ariko ni mu minsi iri imbere kuko haba harimo inshingano no gutegura ibyo byose, ariko hari umunsi utari n’uwa kera cyane kizatangazwa noneho tukagikora.”
Tom Close yinjiye mu muziki mu 2005 ari mu itsinda ryitwaga ‘Afro-Saints’, mbere y’uko mu 2007 atangira gukora ku giti cye, ahereye ku ndirimbo ‘Mbwira Yego’ yamufashije kwamamara.
Album ‘Sunshine’ izaba ari iya 10 mu rugendo rwe rw’umuziki, ikaba ikurikiye ‘Essence’ yaherukaga gusohora mu 2023.




1 thought on “Tom Close yavuze igihe azongera guhura n’abakunzi be ku rubyiniro”