
Abahanzikazi bafite amazina akomeye mu muziki wa Uganda, Sheebah Karungi na Spice Diana gusa badacana uwaka, baherutse guhurira mu kazi kamwe ibidakunze kubaho kenshi.
Aba bombi bagizwe inyenyeri zo kumenyekanisha inzoga ya “Castle Lite” muri Uganda, maze bombi bahurira hamwe ndetse baranasuhuzanya.
SOMA:Spice Diana yasohoje isezerano rya Minisitiri Nduhungirehe
Nyuma y’aho baganiriye n’itangazamakuru maze babusanye ku mikoranire yaboSpice Diana yavuze ko byari byiza bakoranye neza mu gihe Sheebah we yavuze ko nta kindi cyari gihari uretse akazi nta kundi guhuza.
Ni kenshi aba bahanzikazi bakomeye mu muziki wa Uganda bagiye bavugwaho kutajya imbizi ndetse nabo ubwabo bakabyerekana. Abahanzi bagenzi babo nka Winnie Nwagi bagerageje kubunga gusa bikanga.





