
Nyampinga w’u wanda 2020 Nishimwe Naomie yashyize hanze amafoto amugaragaza akuriwe, byerekana ko we n’umugabo we Michael Tesfay bagiye kwibaruka imfura yabo.
Mu nyandiko ye yakurikije amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko we n’umugabo bashima Imana ko yabagize ababyeyi.
SOMA:Umunsi Naomie yanga kujyana na Prince Kid muri Togo
Yagize ati “Yesu urakoze kutugira ababyeyi, warakoze gusohoza isezerano no kuduhana umugisha n’umwana wacu.”
Naomie mu gitabo cye ‘More Than a Crown’ yamuritse mu Ukuboza 2025, yagaragajemo ko we n’umugabo we bagize ibyago inda ya mbere yasamye yari ivamo, asobanura ko ari bimwe mu bihe byamugoye mu buzima bwe.





