
Abakorasha YouTube bashaka gutangira kwinjiza amafaranga bazajya basabwa kugira nibura amasaha 8,000 ibihangano byabo byarebwe mu gihe kingana n’amezi 12 cyangwa kugira ababarebye miliyoni 20 z’amashusho magufi (Shorts) mu minsi 90.
Ibi bije mu gihe imibare yari isanzwe yari amasaha ibihumbi 4,000 cyangwa miliyoni 10 z’abarebye amashusho mato yawe kugira ngo winjire mu buryo bukwemerera kuba wahembwa n’uru rubuga. Ikitahindutse ni uko ufite nibura abantu igihumbi bagukurikira bihoraho (Subscribers).
Izi mpinduka zizatangira gukurikizwa kuva tariki ya 1 Gashyantare 2027.





