
Muyango Claudine yasabye imbabazi nyuma yo kugaragara mu mashusho atwaye imodoka atambaye umukandara wabugenewe.
Uyu mubyeyi w’umwana umwe mu nyandiko ye yavuze ko nk’umuntu ukwiye kubera abandi icyitegererezo abamukurikira, yicuza kuba atarababereye urugero rwiza.
Yagize ati “Mwiriwe, nsabye imbabazi mbikuye ku mutima ku makosa nakoze ku munsi w’ejo yo gutwara imodoka ntambaye umukandara w’umutekano no kurya ndi gutwara.”
“Nk’umuntu ukwiriye kubera icyitegererezo abankurikira, ndicuza kuba ntarabereye urugero rwiza. Nahawe ibihano biteganywa n’amategeko kandi byari bikwiye.”
“Ndashishikariza buri wese kubahiriza amategeko yose y’umuhanda, gukurikiza ibyapa biyobora ibinyabiziga no gutwara neza, Twirinde, Turinde n’abandi.”
Akomeza avuga ko yahawe ibihano biteganyijwe n’amategeko kandi byari bikwiye.




