
Umuhanzi Diez Dola mu ijoro ryo ku wa 9 Kanama 2026 yafashwe n’uburwayi butunguranye yitura hasi ubwo yari kumwe n’inshuti ze bari i Nyarutarama.
Uyu muhanzi yahise ajyanwe kwa muganga yitabwaho kugeza ubu amakuru agera kuri 3D TV RWANDA akavuga ko ari koroherwa akaba yitegura gutaha akava mu bitaramo.
Diez Dola kandi uretse uburwayi bwe, iyo urebye ku mbuga nkoranyambaga ze nka Instagram ubona ko yasibye ibintu byose byariho kugeza no kuri kompanyi yamufashaga mu buhanzi bwe ya Blaqwave.
Ibi byose bibaye kuri Diez Dola mu gihe yitegura gushyira hanze album ye ya mbere yise “Propaganda”.





