
Guverinoma y’u Rwanda irateganya guhagarika ikoreshwa ry’umuyoboro wa 3G mu gihugu hose bitarenze ku wa 30 Kamena 2027, nyuma hakazakurikiraho burundu 2G, mu rwego rwo kwimukira ku miyoboro ya 4G na 5G yihuta kandi yizewe kurushaho.
Ibi bikazatuma umuvuduko wa interineti urushaho kwiyongera, ireme ry’amajwi mu guhamagara rirusheho kuba ryiza, ndetse n’abaturage babashe kugera ku serivisi z’ikoranabuhanga mu buryo bworoshye.
Abatanga serivisi z’itumanaho bazakomeza kwagura umuyoboro wa 4G no gufasha abakiriya bakeneye kuvugurura telefone zabo cyangwa SIM cards zabo kugira ngo zibashe gukoresha iyi miyoboro mishya.







