
Amakipe ya APR FC na Rayon Sports ahagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup iteganyijwe kubera i Kigali guhera tariki 24 Nyakanga kugeza ku ya 7 Kanama 2026, yamenye amatsinda arimo.
APR FC yisanze mu itsinda rya mbere iri kumwe na Vipers SC yo muri Uganda, Gor Mahia yo muri Kenya na FC Garde Républicaine ya Djibouti.
Itsinda rya Kabiri ririmo Singida Black Stars FC ifite igikombe giheruka, Simba SC zombi zo muri Tanzania, Jamus SC ya Sudani y’Epfo na Mogadishu City FC ya Somalia.
Rayon Sports mu itsinda rya gatatu iri kumwe na Al Hilal SC yo muri Sudani, Tusker FC yo muri Kenya na KVZ FC ya Zanzibar.






