
Umunyamakuru akaba n’umwe mu bayobora ibitaramo bikomeye Viana Indi wo muri Uganda, ni umwe mu bazakorana na Muyango ku munsi wa kabiri w’ibitaramo “Spinny & Friends” uzaba ku wa 19 Nyakanga 2026.
Vivian Ayesiga Kabahindi uzwi nka Viana Indi ni umunyamakuru wa NRG Radio ishami rya Uganda, ariko kandi akaba ajya anayobora ibitaramo n’ibirori bikomeye mu Uganda no hanze yayo mu bihugu nk’u Bwongereza.
Viana Indi utegerejwe i Kigali mu bitaramo bya Spinny & Friends Summer Festival, ni umwe mu byamamare byo muri Uganda bizwiho kugira imyambarire yihariye ndetse ihenze.






