
Gen MK Mubarakh yashimiye Abasirikare bo muri Brigade ya 507 y’ Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka yasoje amahugurwa ya gisirikare yo ku rwego rwisumbuye.
Aya mahugurwa yagenewe Ingabo zirwanira ku butaka yaramaze amezi atanu abera mu Kigo cy’Amahugurwa cya Gisirikare i Gabiro mu Karere ka Gatsibo. Aya mahugurwa yari agamije kongerera abasirikare ubumenyi, ubuhanga n’ubushobozi mu bikorwa bya gisirikare kugira ngo barusheho kuzuza neza inshingano z’Ingabo z’u Rwanda.
Uyu muhango wo gusoza aya mahugurwa wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2026, ukaba wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, ahagarariye Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

Gen MK Mubarakh yashimiye abarangije amahugurwa kubera ubwitange n’imyitwarire myiza bagaragaje mu gihe cyose bamaze muri iyi myitozo. Yabashishikarije gukomeza kurangwa n’ubunyamwuga no guharanira kuba indashyikirwa mu gihe bazaba basohoza inshingano zabo.

Yibukije abarangije amahugurwa ubutumwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, ahora ageza ku basirikare, agaragaza ko amahugurwa ya gisirikare ategura umusirikare kwihanganira ibihe bikomeye no gukora inshingano zisaba imbaraga z’umubiri, iz’umutima n’ubunyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru.
Yakomeje ashimangira ko umusirikare agomba guhora aharanira kugera ku musaruro ushimishije akuzuza neza inshingano yahawe binyuze ku myitwarire irangwa n’ikinyabupfura, guhanga udushya no gukoresha neza ibikoresho bihari.

Umugaba Mukuru w’Ingabo yashimiye kandi ubuyobozi bw’Ikigo cy’Amahugurwa ya gisirikare cya Gabiro, by’umwihariko abarimu batoza abasirikare, ku bwitange bwabo budahwema mu guteza imbere ubumenyi, ubuhanga n’ubushobozi bw’ingabo z’u Rwanda.
Yagaragaje ko uwo muhate ukomeje gutanga abayobozi n’abasirikare bashoboye, biteguye neza gukorera Ingabo z’u Rwanda n’Igihugu muri rusange.


Gen MK Mubarakh ubwo yagezaga ijambo ku basirikare basoje amahugurwa.

Abasirikare bagize Brigade ya 507 y’ Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka yasoje amahugurwa ya gisirikare yo ku rwego rwisumbuye.






