
Umunyamideli Kim Kardashian yakuyeho urujijo ku bibazaga ku mubano we n’umukinnyi w’amasiganwa y’imodoka ya Formula 1, Lewis Hamilton bitewe n’amashusho yashyize hanze nyuma yo kumara igihe bivugwa ko baba bakundana kuri ubu akaba yiyemeje kubishyira ku mugaragaro.
Ku wa 1 Kamena 2026, Kim Kardashian yasangije abakunzi be kuri Instagram amafoto n’amashusho agaragaza ibihe byiza yagiranye n’abo bari kumwe, harimo na Hamilton, aho bombi bagaragaye batembera ku magare mu Mujyi wa New York.
Aba bombi bari bamaze igihe bavugwaho kuba mu rukundo, cyane cyane kuva mu ntangiriro za 2026, aho bagiye bagaragara bari kumwe mu birori no mu ngendo zitandukanye.
Gushyira aya mafoto hanze byafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’uko Kim Kardashian na Lewis Hamilton batagishaka guhisha umubano wabo, ahubwo bahisemo kuwushyira ku mugaragaro.





