
Kompanyi ebyiri zikomeye mu muziki wo mu Rwanda no muri Uganda, Kina Music na Swangz Avenue zahuje abahanzi babo bagezweho cyane maze bakorana indirimbo bise “Masterpiece” igiye kujya hanze vuba.
lyi ndirimbo ni iya Nel Ngabo wa Kina Music na Elijah Kitaka wa Swangz Avenue yo muri Uganda.
Kitaka wakoranye na Nel Ngabo, ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri Uganda mu muziki ugezweho (Urban Music) ndetse akaba inyenyeri Swangz Avenue icungiyeho ubu nyuma y’uko Azawi asa n’uwatsikiye.
SOMA:Ishimwe Clement wa Kina Music yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri
Uyu muhanzi kandi ni umwe mu bakunzwe cyane mu muziki ugezweho muri Uganda aho binagaragarira mu buryo yumvwa ku mbuga zicururizwaho imiziki nka Spotify usanga imibare iri hejuru cyane ugereranyije n’abandi bahanzi bakora umuziki wa Kidandali.
Nel Ngabo nawe nk’umuhanzi Kina Music uyu muhanzi wa none iri kumurika cyane, guhuza na Kitaka ni uburyo bwiza bwo kwagura umuziki wabo mu Karere.
Si ubwa mbere izi kompanyi zikoranye kuko igihe Butera Knowles yajyaga kwinjira muri Kina Music, yakoranye na Vampino wari umuhanzi wa Swangz Avenue.








