
Gisa cy’Inganzo nyuma yo guhabwa isezerano na Ishimwe Clement wa Kina Music ryo kumukorera indirimbo ndetse bagahita batangira umushinga wo gukora iyo ndirimbo kuri ubu uyu muhanzi yateguje indirimbo ” Birabareba ” yakoranye na Clement ateganya gushyira hanze isaha n’isaha.
Umuhanzi Gisa cy’Inganzo ukunzwe n’abatari bake bitewe n’impano ye idasanzwe nyuma yo guhabwa isezerano na Ishimwe Clement ryo kumukorera indirimbo nyuma bikaza kwemezwa ko bagiye gukorana indirimbo ebyiri uyu muhanzi yamaze guteguza indirimbo ye ya mbere bakoranye.
Abinyujije kuri Instagram uyu muhanzi akaba yateguje abakunzi be ko agiye gushyira hanze indirimbo ” Birabareba” ndetse yiteguye isaha kw’isaha kuba iyi ndirimbo yajya hanze.
Indirimbo ” Birabareba” ikaba yaranditswe ndetse ikanatunganywa na Ishimwe Clement wa Kina Music ndetse akaba yarayigizeho uruhare rukomeye cyane.




