
Umushoramari mu muziki akaba n’umuhangamuziki Clement Ishimwe yemeje ko yakoreye indirimbo ebyiri Gisa Cyinganzo nyuma yo gusaba abakunzi b’umuziki ko nibabyemeza azongera agakorana indirimbo na Gisa nyuma ya “Uruyenzi” bakoranye ikaba ikimenyabose.
Mu butumwa yabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga, Clement yari yasabye abakunzi ba Gisa Cyinganzo ko batanga ubutumwa 500 busaba ko bakongera bagakorana ubundi byaba bityo bagahita bihutisha.
Yaragize ati “Ubwo mperuka guhurira muri situdiyo na Gisa Cyinganzo, namwandikiye kandi mutunganyiriza indirimbo Uruyenzi. Nimushyira ubutumwa 500 kuri hano, turasubira muri situdiyo.”
SOMA:Ishimwe Clement agiye kongera gufasha Gisa cy’Inganzo
Ubu butumwa yasabye mu minsi ibiri bwari bumaze kwikuba inshuro enyi kuko bwari bwarenze ibihumbi 400, maze aza asubiza ko bakoze indirimbo ebyiri.
Yagize ati “Aho imfura zisezeraniye niho zihurira, mweretse cyane urukundo Gisa Cyinganzo rwatumye dukora indirimbo ebyiri. Ubu ikibazo ni turarekura iyihe mbere.”






