
Umuraperi Dj Khaled wari umaze iminsi ari mu rugamba rwo kugabanya umubyibuho ukabije akomeje kwishimira ko ari kugera ku nzozi ze aho yagaragaje ko bitangiye gutanga umusaruro.
Dj Khaled wari umaze igihe Ari kurwana no kureba uko yagabanya ibiro akomeje kwishimira umusaruro bikomeje gutanga aho yashyize hanze amafoto agaragaza ingano ye ndetse agaragaza ko akomeje kubyishimira.
Umubyibuho ukabije ni kimwe mu bintu usanga bibangamira nyiranyo akaba Ari nabyo byabaye kuri Dj Khaled bituma afata umwanzuro wo kugabanya ibiro.
Dj Khaled akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ndetse akaba ari umwe mu batunze agatubutse.




