
Umuraperi Ish Kevin mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko we ku giti cye abona nta kindi cyatuma abahanzi bo mu Rwanda bisanga mu bahatanira ibihembo bya Grammy Awards, uretse gutahura injyana yabo bakaba ariyo bakora.
Yagize ati “Njyewe ntakubeshye ubu nibwo buryo bwonyine bwatugeza Grammy. Tubashije gutahura injyana yacu, kuko hari imiririmbire itabarika.”
SOMA:Indirimbo ‘Kibasumba’ yafashe imitima y’Abanyarwanda
Aha akabivuga ashingiye ku ndirimbo “Kibasumba” yahuriyemo na Bushali na Icenova. Iyi ndirimbo yakozwe na producer Barick Music bahuriza ku kuba yarakozwe yagendewe ku njyana gakondo nta gushakisha ahandi.
Ni kenshi mu Rwanda abahanzi ndetse n’abatunganya umuziki (Music Producers) bagerageje kuzana injyana yahura n’umudiho gakondo w’Abanyarwanda ariko bakajya bacika intege kubera kwisanga biganye iby’ahandi.






