
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ngonga Shema Fabrice yavuze mu mwaka w’imikino 2025/26 muri shampiyona y’u Rwanda BK Pro League, hazatangwa igikombe kimwe bitandukanye n’uko bamwe bumvaga ikipe yo muri Sudani yayobora urutonde yahabwa igikombe n’iyo mu Rwanda ije hafi agahabwa ikindi.
Yakomeje avuga ko ikipe yo mu Rwanda izaza hafi ku rutonde izahabwa igihembo cya miliyoni 80 Rwf ariko nta gikombe.
Yagize ati “Ntekereza ko igikombe cya shampiyona ari igikombe kimwe cy’uwayitwaye ibyo turabyumvikanaho. Ikipe ya mbere mu makipe mu yo mu Rwanda izahabwa miliyoni 80 Frw ariko mu buryo bw’igikombe cya shampiyona 2025-2026 kizahabwa uwabaye uwa mbere. Ubwo rero niba ari ikipe yo muri Sudani bizitwa ko ariyo yagitwaye.”
SOMA:APR FC ikomeje kuburizwamo mu makipe akomeye muri Afurika
Ikipe ya Al Hilal yo muri Sudani iri ku mwanya wa mbere, APR FC iyikurikira niyo yatsinda imikino yose isigaje nizanganya amanota. Bivuze ko uyu mwaka nta kipe yo mu Rwanda izatwara igikombe cya shampiyona.
Shema Ngoga Fabrice yakomeje avuga ko yizeye ko uku ari nako Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda narwo rubyumva uretse yanasize umwanya w’uko hari igihe bo byabyumva ukundi.







