
Ishimwe Clement wa Kina Music yashyize hanze indirimbo ye ya Kabiri yitwa Isengesho rya Mama yakoranye na Nel Ngabo iri kuri Album ye yise “Legacy ” iyi ikaba ije nyuma y’iyo yari aherutse gushyira hanze yitwa ” Bella ” yahurijemo abahanzi barimo Bruce Melodie , Shaffy na Nel Ngabo.
Iyi ndirimbo yitwa Isengesho rya Mama Ishimwe Clement akaba yarayikoranye na Nel Ngabo uyu munsi ku wa 10 Gicurasi 2026 aho yavuze ko harimo ubutumwa bushimira umubyeyi wamubaye hafi muri byose ndetse ukomeje kumusabira no kumukomeza.
Akaba yakomeje atangaza ko Kandi iyi ndirimbo iri kuri Album ye ” Legacy ” ifite igisobanuro gikomeye ku buzima bwe kuko yayituye umubyeyi we wamubereye urukundo, imbaraga n’amasengesho mu rugendo rwe rw’ubuzima.
Ishimwe Clement usanzwe ureberera abahanzi batandukanye mu nzu ye itunganya umuziki ya Kina Music muri abo bahanzi hakaba harimo n’umugore we Butera Knowless.




