
Shaddyboo wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko ateganya gushyira hanze igitabo kigaruka ku buzima bwe bikazagira abo gifasha mu bijyanye no kubaka ubuzima bwabo bw’ejo hazaza bagendeye ku buhamya bwe.
Mbabazi Shadia wamenyekanye nka shaddyboo ubwo yasubizaga abakunzi be kuri Instagram akaba yatangaje ko afite gahunda yo kwandika igitabo kizafasha abandi kubaka ubuzima no kwigirira ikizere bitewe n’ubuzima yanyuzemo ubu akaba afite aho ageze.
Akaba yatangaje ko abona ko inkuru y’ubuzima bwe hari benshi yagirira akamaro bitewe nibyo yagiye anyuramo bikomeye ariko ubu akaba afite urwego agezeho ari nayo mpamvu ateganya kwandika icyo gitabo gikubiyemo ubuzima bwe.
Shaddyboo akaba ari umubyeyi w’abana babiri ndetse akaba ari umwe mu bafite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga.




