
Umuhanzikazi Tyla wo muri muri Afurika y’Epfo, aherutse kuvuga ko mugenzi we Nasty C yigeze kumwandikira amusaba ko bakorana indirimbo, undi amubwira ko bisaba ibihumbi $300 (arenga miliyoni 400 Rwf).
Yaragize ati “Nigeze kwakira ubutumwa kuri Instagram buvuye kwa Nasty C ambaza niba twakorana indirimbo. Namubwiye ko amafaranga nishyurwa ari ibihumbi $300.”
“Yahise ansubiza aseka (ashyiraho emoji iseka), ambwira ko ntaragera ku rwego rwa Rihanna, Nicki Minaj cyangwa Cardi B, kandi avuga ko ntashobotse Yanavuze ko yatekerezaga ko nakwemera ko tuyikora ku buntu. Nyuma yaho, yahise anankura mu bantu bavuga kuri Instagram.”
SOMA:Tyla yongeye gukora mu mutwe Abanyanijeriya
Nasty C ni umwe mu baraperi bakomeye muri Afurika by’umwihariko akaba yarahoze ari umuhanzi wubashywe cyane iwabo muri Afurika y’Epfo na mbere y’uko Tyla atangira kwamamara mu muziki.
Ibi bikaba impamvu yo kwigirira ikizere cyane kuri Nasty C wumva umwana wazamutse amureba, bakorana indirimbo atamugoye ngo yake amafaranga angana gutya.




