
Indirimbo za Justin Bieber zongeye kugira imibare myinshi y’abazumva nyuma y’uko mu minsi ishize aririmbye mu iserukiramuco rya Coachella.
Indirimbo ze nka “Beauty And A Beat” na “Baby” zongeye gusubira kuri Billboard Hot 100, ku nshuro ya mu myaka irenga icumi iheruka.
Uyu muhanzi wakunzwe cyane kuva mu binyacumi bibiri bishize, mu myaka ya vuba iheruka yibasiwe n’ibibazo by’ubuzima birimo uburyo bwafashe isura, agahagarika ibitaramo yari afite mu bice by’Isi bitandukanye.
SOMA: Album ihuriweho ya Davido na Chris Brown izajya hanze mu 2027
Ibi byose byahuriranye no kubaho arwanwa n’ubwamamare yagize akiri muto ndetse n’ibindi bibazo by’ubuzima byatumye abura amafaranga ndetse n’imiziki ye igenda igira imibare micye y’abayumva.
Justin Bieber wahogoje Isi y’abakundana kubera indirimbo ziryoheye amatwi akora, nyuma y’uko aririmba mu iserukiramuco rya Coachella mu cyumweru gishize, ubu yongeye kwitabwaho cyane ndetse ari nako ibihangano bye byumvwa.




