
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Yago Pon Dat kuri ubu arashima Imana ko yavuye mu bitaro aho yari amaze iminsi arwariye bitewe n’impanuka ikomeye y’imodoka yakoze mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 16 Mata 2026.
Mu butumwa bwanyujijwe kuri konti ye ya Instagram, kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2026 nyuma y’icyumweru akoze iyi mpanuka, yagize ati “Kuva mu bitaro ajya mu rugo, Imana ni nziza cyane.”
Mu gihe Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago yarari mu bitaro, umuvandimwe we Nyemazi niwe watangaga amakuru y’uko ameze ndetse akaba ari nawe wakoreshaga imbuga nkoranyambaga ze.
SOMA:Yago Pon Dat ararembye (Amafoto)
Mu butumwa yatangaga, yumvikanisha ko Yago arembye ndetse akwiye amasengesho y’abant ngo akire vuba.
Yago wabaye umunyamakuru ku bitangazamakuru nka Goodrich, RadioTV10 na shene ye ya YouTube Yago TV Show ndetse akaza no kwinjira mu muziki, ubu asigaye atuye i Kampala muri Uganda.




