
Mu binyacumi bishize wasangaga umuhanzi wo mu Rwanda ushaka gukora indirimbo ashobora kugerageza uko ashoboye akajya kureba Washington na Nessim muri Uganda, ngo bamukorere indirimbo yumva ashaka ko izaba nini.
Uyu munsi uretse kuba abahanzi nyarwanda basigaye bibanda ku gukorerwa indirimbo n’aba-producers b’inaha, abakora aka kazi ko gucura injyana z’umuziki ubu nabo batangiye kwifuzwa n’abahanzi bo muri Uganda.
SOMA:Element ari gufasha abahanzi ba Uganda
Abarimo Element Eleeeh uherutse gukora “Cherie” ya Gloria Bugie na “Let U Go” ya Aaronx, Prince Kiiz uherutse gukora “Jubilate” ya Ray G ndetse na Bob Pro ufashe cyane abahanzi bo mu Burengerazuba bwa Uganda, bose bari mu ba ngombwa cyane mu muziki w’iki gihugu.
Bob Pro uzwiho cyane gufasha abahanzi n’abandi ba-producers kunoza indirimbo (Mixing & Mastering), mu minsi ubwo yaganiraga na Radio Nyagatare, yavuze impamvu iri gutuma bitabazwa n’abahanzi bo muri Uganda, ari ukubera babona ko bakora ibintu byiza.




