
Nyuma y’uko umuvandiwe we kuri Se, Mutara III Rudahigwa atanze bitunguranye ubwo yari yagiye kwivuriza i Bujumbura, kuwa 25 Nyakanga 1959, nyuma y’iminsi itatu byatangajwe ko Ndahindurwa abaye Umwami w’u Rwanda afata izina rya Kigeli V, icyo gihe akaba yari afite imyaka 23.
Mu muco nyarwanda, byari umuziro kuba umwami yashakira umugore mu mahanga ndetse indangagaciro z’umuco nyarwanda zatumaga nta n’umwe wagerageza kubirengaho.
Umwami wa nyuma w’u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa, yatanze ku wa 16 Ukwakira 2016 muri Leta ya Virginia ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize indwara.
SOMA:Ibiri kuba muri Congo bisa na Jenoside yakorewe Abatutsi
Umwami Kigeli yatanze afite imyaka 80 y’ubukure ndetse kugeza umunsi atanga akaba yari akiri ingaragu kubera ko umuco yatojwe utamwemereraga gushaka ari i Mahanga, kandi akaba yarifuzaga gutaha nk’umwami.
Gusa na none nyuma y’uko atanze hagiye amakuru hanze yavugaga ko yaba yarigeze kubyarana n’umugore bahuriye muri Uganda, igihe yahungaga. Bikavugwa babyaranye umukobwa witwa Jackie.








