Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen. Ronald Rwivanga yagaragaje ko Jenoside itabaye ku bw’impanuka ahubwo yateguwe igihe kirekire, irageragezwa, urubyiruko n’abakuze batozwa kwica, amacakubiri n’urwango hagamijwe kurimbura Abatutsi.
Ibi kandi nibyo yahuje n’ibiri kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko bisa na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Avuga ko ibi bigaragazwa n’uburyo iki gihugu cyita abaturage bacyo bamwe abanyamahanga, ndetse bakaba intego kugira ngo barimburwe.
SOMA:Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania bahuriye mu nama y’abakorera ku mipaka
Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 17 Mata 2026, ubwo abakozi b’Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (OAG) n’ab’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro(RRA) bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ijambo rye kandi yavuze ko Congo itatsinda abantu bari kurwanira uburenganzira bwabo yaragize ati: “Ntuzigera utsinda abantu bafite ubushake bwo kubaho.”
