Indirimbo ya Fally Ipupa na WizKid yari itegerejwe na benshi yamaze kujya hanze.
Ni indirimbo yiswe “Jam” ikaba iri kuri album “XX” ya Fally Ipupa ufutwa nk’umwami w’injyana ya Rhumba ku mugabane wa Afurika kuri ubu, ndetse akaba n’umuhanzi uyoboye abandi mu baririmba Igifaransa kuri uyu mugabane.
WizKid nawe bahuriye muri iyi ndirimbo benshi bahuriza ku kuba ari we mwami w’injyana ya “Afrobeats” ndetse wayihesheje ikuzo mu mahanga yose.
Fally Ipupa na WizKid bose bahuriye ku kuba bajya buzuza amasitade mu bitaramo bakora muri Afurika, i Burayi na Amerika, ndetse n’ibihangano byabo bikunze kwerekana ko bakunzwe cyane bombi.

