
Intambara y’amagambo ikomeje gufata indi ntera hagati ya APR FC na Rayon Sports mu gihe habura iminsi 12 ngo bahure muri Shampiyona aho Rayon Sports yafashe imodoka ya APR FC ikayigaragaza yakoze impanuka uje gutanga ubufasha yambaye umwambaro wa Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports na APR FC bikomeje guhanganira ku mbuga nkoranyambaga aho kuri ubu Rayon Sports yongeye gushotora ikipe ya APR FC iyigaragaza nk’ikipe ikeneye ubufasha.
Ku ifoto ikipe ya Rayon Sports yashyize hanze ikaba yagaragaje imodoka y’ikipe ya APR FC yarohamye mu gihe uwaje kuyifasha kuyikura muri ibyo bibazo yari irimo yari yambaye umwambaro wa Rayon Sports.
Hakaba habura iminsi 12 kugirango umukino ugomba guhuza ikipe ya Rayon Sports na APR FC ube Aho uyu mukino uzakinwa ku wa 2 Gicurasi 2026 kuri Stade Amahoro.




