Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Yago Pon Dat ararembye nyuma y’uko akoze impanuka y’imodoka ikomeye gusa akaza kuyirokoka.
Yago usigaye utuye muri Uganda, kuri ubu n’imbuga nkoranyambaga ze ziri gukoreshwa n’umuvandimwe we witwa Nyemazi wanasabye abakunzi ba Yago gukomeza kumusengera cyane.
SOMA:Element na Yago bongeye kuba inshuti
Ku wa 17 Mata 2026, nibwo uyu muvandimwe wa Yago Pon Dat, yashyize hanze amafoto ndetse n’amashusho yerekena uko imodoka ye yangiritse gusa we akaba yarabashije kurokoka.
Uyu muhanzi yari amaze ari mu bikorwa byo kumenyekanisha indirimbo ye nshya “Yo Love” yakoranye n’umuhanzi Pallaso, gusa iyi mpanuka yahise imukoma mu nkokora.

