Umukinnyi Willy Essomba Onana wakiniye ikipe ya Rayon Sports ndetse akayigiriramo ibihe byiza yatangaje ko hari byinshi yicara agakumbura ku bafana ba Rayon Sports kuko yasanze ushaka amafaranga wakinira ayandi makipe ariko ushaka ibyishimo wakinira ikipe ya Rayon Sports.
Willy Onana nyuma yo kuza muri Rayon Sports mu igeragezwa akaza no kuritsinda ahantu yakoreye amateka akomeye yatangaje ko akumbura cyane abakunzi ba Rayon Sports ndetse umunsi ku munsi akurikirana amakuru yayo ndetse atangaza ko bibaye ngombwa ko hari ikipe yakinira ku buntu yakinira Rayon Sports kuko yasanze nta mafaranga igira ariko ari ikipe itanga ibyishimo.
Nkuko yabitangarije umunyamakuru wa 3dtvrwanda.com mu kiganiro twagiranye akaba yatangaje ko hari byinshi yibuka muri Rayon Sports harimo n’igitutu cy’abafana kitatuma usinzira ngo ugende utuze ahubwo buri munsi biba bigusaba gukora ndetse yanadutangarije ko akumbura cyane abakunzi ba Rayon Sports iyo babonye intsinzi uburyo baba bishimyemo.
Willy Essomba Onana kuri ubu ukinira ikipe ya CS Sfaxien yo muri Tunisia yakomeje adutangariza ko amakuru ya Rayon Sports ayakurikirana umunsi ku munsi ndetse aba yumva afite n’icyizere ko azongera akayikinira akongera kwishimana n’abakunzi bayo kuko abakunda cyane.
