Umuhanzi wo muri Nigeria Rema yatangaje uburyo kwamamara byatumye aba imbata y’igitsina gore akiri muto aho wasangaga benshi bamufatirana bakamuha ibiyobyabwenge ibintu yemeza ko byamuteye agahinda cyane kuko abagore bamunyunyuzaga.
Abinyujije mu ndirimbo ye nshya “Movie star ” yashyize hanze afatanyije n’umuhanzi w’umufaransa Sofiane Pamart Rema yagaragaje ko yabaye imbata y’abagore akiri muto kuko yari umuhanzi w’kimenyabose aho wasangaga abagore batandukanye bamushukisha ibiyobyabwenge ubundi bakamufatirana.
Uyu muhanzi w’imyaka 25 y’amavuko yavuze ko abafana be batabasha nkumva aka gahinda ke kubera ko batazi ukuntu yafatiranywe akiri muto cyane kuburyo no kureka umuziki kubera ibi bibazo byamugoye bitewe nuko yari yarasinye amasezerano mu nzu ifasha abahanzi Kandi icyo bamusabaga byari ugukora umuziki gusa.
Rema yamamaye cyane ubwo yari amaze gusinya mu nzu ifasha abahanzi ya Marvin Records agahita asohora EP ( Extended Play ) ye ya mbere muri 2019 agifite imyaka 19 y’amavuko.
