Mu Rwanda ibyamamare bitandukanye bikomeje kwisanga aharindimuka bitewe nuko usanga hari ibyamamare byanga gukorera amafaranga mu bikorwa byabo bagategereza abagomba kubaha amafaranga angana nayo baha uwo bahanganye ibintu bituma bamwe babura akazi bagasigara bafite izina ribarusha ubushobozi.
Mu buzima busanzwe umuntu akorera amafaranga bihwange n’ubushobozi bwe gusa ibi bikaba bihabanye cyane no mu byamamare byo mu Rwanda aho usanga abenshi nifuza gukorera amafaranga bagendeye kuyo uwo bahanganye bamwishyura ibintu bituma bamwe babura akazi ugasanga bafite amazina akomeye ariko ubushobozi bwo ugasanga ntabwo.
Iyi n’imbogamizi yagiye ikoraho cyane ibyamamare bitandukanye aho wasangaga bamwe bafite ubukene ariko ugasanga banga gukorera amafaranga ngo badasuzugurwa bitewe nayo uwo bahanganye akorera akazashiduka nta n’umwe umuha akazi kubera ibiciro bihanitse izina rye rikazagenda burundu rikibagirana.
Bamwe mu barebera hafi imyidagaduro yo mu Rwanda bemeza ko ibyamamare byo mu Rwanda byagakwiye kwirinda kurebera ku bandi ahubwo bagaca amafaranga bagendeye ko ayo mafaranga yumva hari icyo yamufasha mu buzima bwa buri munsi.
