Ikipe ya APR FC nyuma yo gutsindirwa i Rubavu na Etincelles ibitego 2-1 bitumye ikomeza gutegereza umukeba wayo Rayon Sports dore ko mu gihe yatsinda Rutsiro bafitanye umukino kuri iki cyumweru hasigaramo ikinyuranyo cy’amanota atandatu bafitanye n’umukino.
Nubwo ikipe ya APR FC yahabwaga amahirwe menshi yo gutsinda umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona yahuriragamo na Etincelles gusa ntibyaje kuyihira kuko ikipe ya Etincelles yaje kuyikora mu jisho iyitsinda ibitego 2-1 byahise bituma Rayon Sports ikomeza kugira amahirwe yo kuyegera mu manota.
Rayon Sports ifite umukino igomba gukina kuri iki cyumweru aho igomba guhura n’ikipe ya Rutsiro hagati yayo na APR FC hakaba harimo ikinyuranyo cy’amanota 9 gusa mu gihe yatsinda hakaba hasigaramo ikinyuranyo cy’amanota atandatu banafitanye umukino uzabahuza kuwa 2 Gicurasi 2026 kuri State Amahoro.
Muri Shampiyona yo mu Rwanda ikaba iyobowe na Al Hilal gusa mugihe yaba iya mbere muri Shampiyona igikombe cya kikaba cyahabwa ikipe ya kabiri yo mu Rwanda.
