Umuhanzi Chiboo yifashishije abakobwa bambaye imyambarire yo muri Afurika y’epfo yashyize hanze indirimbo yakunzwe cyane hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yuko umuhanzi Chiboo hagiye hanze amajwi yo mu ndirimbo ye nshya yitwa ” Kale ” abantu batangira kuyibyina hirya no hino kuri ubu iyi ndirimbo yamaze kujya hanze harimo abakobwa bambaye imyambarire igaragara cyane muri Afurika y’epfo.
Kale n’indirimbo yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga mbere yuko amashusho yayo ajya hanze aho abantu bari bayitegereje n’amatsiko menshi ariko kuri ubu amashusho yayo akaba yamaze kugera ku rubuga rwa YouTube .
Chiboo akaba ari umuhanzi ukomeje kugenda agaragaza impano ndetse akaba ari no mu bahanzi bafitiwe icyizere cyane.