
Iperereza ryakozwe n’ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, ryibanze ku makimbirane hagati ya Richard Grenell na Alina Habba Mildon, abantu bari basanzwe bafitanye ubucuti bwa hafi, nyuma y’uko hagaragaye ibibazo ku mafaranga miliyoni 17.6 z’amadolari bivugwa ko yoherejwe avuye kuri konti ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ajya mu kigo cy’ubucuruzi bw’ibikoresho bya gisirikare giherereye muri Leta ya Texas.
Nk’uko amakuru yatangajwe n’abantu bazi iby’iki kibazo abivuga, iri perereza ryibanze ku bisobanuro bitandukanye byatanzwe na Grenell na Mildon ku nkomoko y’ayo mafaranga n’icyo yagombaga gukoreshwa.
Mildon wahoze ari umunyamategeko wihariye wa Perezida Donald Trump, bivugwa ko mu cyumweru gishize yagejeje kuri Trump ibirego arega Grenell, amushinja kunyereza amafaranga yoherejwe mu 2025 nyuma y’amasezerano yagizwemo uruhare n’umugabo we, Turhan Mildon.
Turhan Mildon ni umucuruzi ukomoka muri Turikiya uvuga ko ari umujyanama wa Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi. Afite kandi pasiporo ya dipolomasi ya RDC, mu gihe sosiyete ye, Milvest, yatsindiye amasoko atandukanye ya Leta ya Congo.
Mildon yabwiye abayobozi ba White House ko amafaranga miliyoni 17.6 z’amadolari yaturutse ku mugabo we. Yavuze kandi ko igice cyayo cyagombaga gutangwa nk’impano mu kigo cya John F. Kennedy Center for the Performing Arts, ariko ko ayo mafaranga atigeze ashyikirizwa icyo kigo.
Icyo gihe Grenell yari ayoboye Kennedy Center, anakorera ubuyobozi bwa Trump nk’intumwa yihariye muri Venezuela.
Grenell yahakanye ibirego
Mu gusubiza ibibazo by’ikinyamakuru The New York Times, Grenell yahakanye ibirego byose ashinjwa, avuga ko bidafite ishingiro. Mildon n’umugabo we ntibigeze basubiza ubusabe bw’icyo kinyamakuru bwari bugamije kumenya ibisobanuro byabo, mu gihe White House nayo itatanze igisubizo kuri icyo kibazo.
Amakimbirane hagati ya Mildon na Grenell yamenyekanye cyane mu minsi ishize, nyuma y’uko The New York Times itangiye gukora iperereza ku bikorwa by’ubucuruzi bya Mildon n’umusanzu we mu kigo cya Kennedy Center.
Aba bombi bari basanzwe ari inshuti za hafi, ariko umubano wabo watangiye kuzamo agatotsi mu mezi ashize, ahanini bifitanye isano n’ibibazo by’ubucuruzi bya Mildon. Ni muri urwo rwego Mildon bivugwa ko yagejeje ibirego bye kuri Trump ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.
Inyandiko zagaragaje indi nkomoko y’amafaranga
Nubwo Mildon yabanje kubwira abayobozi ba White House ko ayo mafaranga yaturutse ku mugabo we, inyandiko za mbere umwunganizi wa Turhan Mildon mu mategeko yashyikirije White House zagaragaje ko amafaranga atoherejwe kuri konti y’umuntu ku giti cye, ahubwo ko yavuye kuri konti ya Guverinoma ya RDC.
Iryo tandukaniro hagati y’ibisobanuro byatanzwe na Mildon n’ibigaragara mu nyandiko ni ryo ryabaye imwe mu ngingo z’ingenzi z’iperereza.
Iki kibazo cyagaragaye mu gihe hakomeje kuvugwa amakimbirane n’umwuka mubi mu buyobozi bwa Trump. Icyakora, amakuru yatangajwe ku iperereza ntiyemeza ko Grenell yahamijwe icyaha, kuko we ubwe yahakanye ibyo ashinjwa.
Iperereza rigamije gusobanura uko ayo mafaranga yoherejwe, aho yaturutse n’icyo yagombaga gukoreshwa, mu gihe ibirego n’ibisobanuro by’impande birebwa n’iki kibazo bikomeje gutandukana.

i






