
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Etienne Nkuru utuye muri Canada, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Senga”, iri kuri album ye yise “Ku Musozi”, agamije kwibutsa abantu imbaraga z’isengesho no kubashishikariza gukomeza kwizera Imana no mu bihe bikomeye.
Iyi album yayishyize hanze muri Werurwe 2026. Igizwe n’indirimbo esheshatu, zirimo “Imigambi Yawe”, “Umutima Mushya”, “Urumukiza”, “Ushimwe” na “Senga”. Nkuru avuga ko indirimbo eshanu muri izi zamaze gusohoka, kandi zose zikaba zifite amashusho.
Impamvu yahisemo kwita album ye “Ku Musozi”
Mu gusobanura impamvu yahisemo iri zina, Etienne Nkuru yavuze ko ryaturutse ku mwanya abantu bafata wo gusenga no gushaka ibisubizo ku Mana.
Yagize ati: “Twahisemo kuyita Ku Musozi kubera ko tumaze igihe kinini tubisengera. Mu yandi magambo, ni ho ibisubizo bishobora kubonekera. Umusozi ni ikimenyetso cyiza cy’ahantu umuntu ashobora kujya gusenga, akabona ibisubizo no mu gihe abandi babona ko ibintu bidashoboka.”
Yongeyeho ko ubutumwa bukubiye muri iyi album bugamije kwibutsa abantu ko n’igihe bahuye n’ibibazo bikomeye, bagomba gukomeza kwizera Imana, kuko ishobora kubaha ihumure no kubafasha kubona ibisubizo.
“Senga” ni indirimbo ishishikariza abantu gusenga
Etienne Nkuru yavuze ko indirimbo “Senga” ifite ubutumwa bwo gushishikariza abantu gusenga mu bihe byose, baba bishimye cyangwa bahuye n’ibibagerageza.
Yasobanuye ko yifuza kwibutsa abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ko isengesho ari ingenzi mu buzima bw’Umukristo, cyane cyane mu gihe ahanganye n’ibibazo cyangwa yumva ananiwe.
Ati: “Ubutumwa burimo ni ukwibutsa abantu gusenga. Waba unezerewe cyangwa unaniwe, senga. Gusenga ni yo ntwaro Umukristo ashobora gukoresha kugira ngo atsinde abanzi be.”
Urugendo rwo gutegura album rwaherekejwe n’imbogamizi
Nkuru yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi album cyari kimaze igihe mu mutima we, ariko ko atabonaga uko yagishyira mu bikorwa. Nyuma y’igihe asenga, yumvise afite icyifuzo gikomeye cyo gutangira uwo mushinga.
Yasobanuye ko ubwo yari yagiye muri Afurika, aho yari agiye no gusura abana b’imfubyi n’abapfakazi asanzwe afasha mu Burundi, yumvise ko ari igihe cyo gushyira mu bikorwa igitekerezo cyo gukora iyi album.
Yagize ati: “Nagize igihe nifuza kubikora, nkabishyira mu isengesho, ariko nkabura uko nabikora. Umunsi umwe numvise mfite icyemezo cyo kubikora. Nagiye muri Afurika, ngeze yo numva umutima unyemeza ko nakora iyi album. Imana yaradufashije, mu cyumweru kimwe turabitegura birakunda.”
Nubwo byagenze bityo, yavuze ko batabuze guhura n’imbogamizi, cyane cyane mu gushaka abatunganya indirimbo, kuko hari igihe bababuraga. Icyakora, yashimiye Imana kuba umushinga warageze aho uri ubu.
Gukoresha amashusho kugira ngo ubutumwa bugere kure
Uyu muhanzi yavuze ko bahisemo gukorera indirimbo amashusho kugira ngo ubutumwa bwazo bugere ku bantu benshi, cyane cyane muri iki gihe abantu benshi bakunda kureba amashusho no kumva ubutumwa binyuze mu buryo bubahuza n’ibyo babona.
Yasobanuye ko intego ye ari uko abantu benshi bamenya Imana, bakakira ubutumwa bwiza kandi bukabafasha mu buzima bwabo.
Ati: “Intego ni ukugeza ubutumwa kure, kugira ngo abantu bahinduke bakizwe. Ubu abantu bakunze kureba amashusho kurusha kumva gusa, ni yo mpamvu twakoze amashusho kugira ngo ubutumwa bwacu bugere kure hashoboka.”
Yongeyeho ko ashishikariza abantu gushaka Imana no kuyegera, kuko abona ko ari yo soko y’ubuzima bwiza n’ibisubizo umuntu akeneye.
Ubufatanye n’abandi bahanzi bwamufashije kugeza ubutumwa kure
Etienne Nkuru yavuze ko gukorana n’abandi bahanzi kuri iyi album byari ingenzi, kuko ubufatanye butuma ubutumwa bugera ku bantu benshi kandi bukagaragaza urukundo n’ubumwe hagati y’abahanzi.
Yashimiye abahanzi bose bakoranye kuri uyu mushinga, avuga ko bamwakiriye neza kandi ko bakoranye mu bwumvikane burenze uko yari abyiteze.
Ati: “Gukorera hamwe kw’abahanzi ni byiza kuko bituma ubutumwa bugera kure. Ikindi, bigaragaza urukundo hagati y’abahanzi. Guhuza abahanzi bangana batyo ntibyoroshye, ariko abo twakoranye bose ndabashimira cyane. Ni abantu beza, ntibangoye kandi twakoranye neza birenze uko nabitekerezaga.”
Mu gusoza, Etienne Nkuru yashimiye abantu bakomeje kumushyigikira, abasangiza abandi indirimbo ze ndetse n’abanyamakuru bafasha mu kugeza ubutumwa bwe ku bantu benshi.
Yavuze ko agifite indi mishinga ya muzika ateganya gushyira hanze, asaba abakunzi be gukomeza kumushyigikira no gusangiza abandi indirimbo ze kugira ngo ubutumwa bwo kuramya no guhimbaza Imana bugere kure hashoboka.

REBE HANO AMASHUSHO Y’ INDIRIMBO SENGA ETIENNE NKURU YASHYIZE HANZE





