
Mu mpera z’icyumweru dusoje umukinnyi wa Filime wamamaye muri Sinema nya Rwanda nka Captn Regis cyangwa Afande Regis, yambitse impeta umukunzi we Vanessa.
Ni umuhango wabaye mu ibanga, ukaba warabereye kuri ONOMO HOTEL iherereye mu mujyi wa Kigali.

Aya makuru yatangajwe na nyiri ubwite ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Kanama 2026, Regis abinyujije kuri konti ye ya Isitogarame yasangije abamukurikira amashusho yambika impeta umukunzi we Vanessa. Ndetse anahita akurikizaho amagambo meza.
Yagize ati “Umukunzi wanjye twiyemeje kuzabana. Umugisha wanjye ukomeye kuruta iyindi. Uwo umutima wanjye wahisemo.Ubu twamaze kwemerana kuzashyingiranwa. Dutangiranye urugendo rw’ubuzima buzira umupaka rwuzuye urukundo rutagira icyo rushingiraho, ibyishimo n’ibihe byiza bitagira iherezo, igisubizo cy’amasengesho yanjye, ndetse n’urugo rwiza. Uyu munsi ni wo dutangiriyeho ubuziraherezo bwacu.”
Regis si ubwa mbere avuzwe mu rukundo kuko abantu benshi bazi inkuru ye y’urukundo na Micky nawe usanzwe ari umukinnyi wa Filime ariko kuri ubu we akaba yaramaze gushaka ndetse akaba anitegura kwibaruka.

Reba amashusho Regis yambika impeta umukunzi we:



