
Rwanda Premier league na Banki ya Kigali basoje ibiganiro biganisha ku mikoranire aho shampiyona yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda yahinduriwe izina igiye kujya yitwa ” BK Pro League”.
Mu biganiro byari bimaze iminsi bihuza Rwanda Premier league na Banki ya Kigali byasojwe hafashwe umwanzuro ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda igomba guhindurirwa izina ikitwa ” BK Pro League ” ibi byose bikaba ari mu rwego rwo gukomeza gushaka ubushobozi.
Rwanda Premier league ukomeje kugenda ishaka abaterankunga ba shampiyona y’u Rwanda kugirango ubushobozi bwayo bw’iyongere nyuma yo kuganira na Skol nayo ibiganiro birimo kugana ku musozo yamaze kwemera gukorana na Banki ya Kigali Rwanda.
Shampiyona to mu Rwanda ikaba yaragiye ibura abaterankunga byanatumaga amakipe yyyo mu Rwanda adatera imbere mu buryo bw’ubushobozi aho kuri ubu hizewe ko iki kibazo kigomba gukemuka.






