
Sat B umwe mu bahanzi bakunzwe cyane yashimiye byimazeyo Niyo Bosco wamwandikiye indirimbo nshya Telaviv aherutse gushyira hanze ndetse anamwibutsa ko impano ye hari byinshi izafasha ku muziki wo mu karere.
Umuhanzi niyo Bosco umaze kwandikira indirimbo abahanzi Nyarwanda indirimbo zitandukanye akomeje kwagura imipaka aho kuri ubu hagiye hanze indirimbo nshya ya Sat B wo mu Burundi Telaviv uyu muhanzi Sat B akaba yashimiye Niyo Bosco uruhare yagize muri iyi ndimbo.
Sat B abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze akaba yagize ati ” Ni umugisha guhura n’umunyempano nkawe byari byiza gukorana umushinga nawe w’indirimbo Telaviv ndahamya ntashidikanya ko impano yawe izafasha byinshi mu iterambere ry’umuziki wo mu karere “.
Niyo Bosco akaba asanzwe yandikira abahanzi batandukanye hano mu Rwanda ndetse uyu muhanzi hakaba hari indirimbo aherutse kwandikira Bahati wo muri Kenya.




